Ruhango District,
Kinazi Road

+250 724 797 703

Abayobozi n’abakozi b’uruganda rwa Kinazi Cassava Plant Ltd (KCP Ltd) rutunganya ifu y’imyumbati bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruri mu Murenge wa Kinazi ndetse baremera n’abarokotse mu rwego rwo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ni igikorwa cyabaye ku itariki 8 Gicurasi 2024 mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwerekeje mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rutabo A mu Murenge wa Kinazi ahari icyobo ndangamateka cyataburuwemo imibiri 60,000 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Abakora muri KCP Ltd basobanuriwe amateka y’iki cyobo ndetse bashyiraho indabo mu rwego rwo guha icyubahiro iyo mbaga yahaburiye ubuzima.

Bageze ku Rwibutso rwa Kinazi basobanuriwe amateka mabi ya Jenoside yahakorewe igahitana imbaga y’Abatutsi barenga 63,255 barushyinguyemo. Abo batutsi ni abaturukaga mu zahoze ari komine za Ntongwe, Muyira, Mugina n’ahandi. Ku isonga ry’abagize uruhare muri ubwo bwicanyi, hari Kagabo Charles wari Burugumesitiri wa Komine Ntongwe kuri ubu yaje kuvamo imirenge ya Kinazi na Ntongwe.

Kagabo yashutse Abatutsi bari batuye muri iyo kamine n’izindi zari ziyegereye na cyane ko igice cy’Amayaga zarimo cyari gituwe n’Abatutsi cyane abasaba kujya ku biro by’iyo komine ngo abashakire uburinzi batazicwa.

Bamaze kugwira ku itariki ya 20 Mata mu 1994 yabahamagarije Interahamwe ziraza zibiraramo zirabica ariko bagerageza kwirwanaho zigaruka bucyeye bwaho na bwo biba uko.

Tariki 21 Mata mu 1994 Kagabo yari yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi bari barokotse igitero cy’ijoro rya tariki 20. Ababwira ko abona atagifite imbaraga zo kubarinda icyiza ari uko bajya kuri Sous-préfecture arabanza afunga imihanda yose asigaza inzira ica Nyamukumba aho yari yashyize abajandarume n’imbunda ndetse n’interahamwe n’imihoro.

Undi wagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi muri iyo komine ni Nsabimana Jacques wari Perezida w’Ishyaka rya CDR ari we wacukurishije icyobo cyajugunywagamo Abatutsi, ndetse n’impunzi z’Abarundi zari mu Nkambi ya Nyagahama na zo zagiye zigaba ibitero ku batutsi ndetse zinafatanya n’Interahamwe mu kwica abari bahungiye kuri Komine Ntongwe. Abo bagabo babiri bafatawa nka ba nyambere muri Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Ntongwe, IBUKA muri Kinazi ivuga ko na n’ubu batarabasha gufatwa ngo baryozwe ibyo bakoze.

Mu gikorwa cyo kuremera ibyiganjemo ibiribwa abarokotse Jenoside batujwe mu Mudugugu wa Murambi muri Kinazi utuyemo imiryango 32, abawutuye bishimiye cyane iyo nkunga.

Mugirente Japhet uyobora uyu mudugudu w’abarokotse akaba n’inshike ya Jenoside yagize ati “Iyi nkunga tuyakiranye umutima mwiza kuko by’umwihariko abantu barokotse Jenoside tugenda duhura n’ibibazo byinshi harimo iby’ihungabana n’ubukene.”

“Hari bamwe muri twe bafite ubutaka ariko buri kure cyane kandi ni abakecuru gukurayo imyaka birabagora kandi n’umutekeno wayo kuko ari kure ni ikibazo. Kuba hari abantu batuzirikana bituma hatabaho kwigunga no kwiheba turabashimiye cyane Kinazi Cassava Plant”.

Ubuyobozi bw’Uruganda rwa KCP Ltd bwavuze ko nk’uruganda ruba rusanzwe rukorana n’abaturage ari ngombwa no kubunganira mu zindi gahunda zijyanye n’imibereho.

Bizimana Jérôme uri gusoza inshingano ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’agategenyo wa KCP yagize ati “Tuba tugomba kwifatanya n’abaturage mu bikorwa byose biba byateguwe na Leta cyangwa se na bo ubwabo tukabereka ko turi kumwe.”

“Ni inshingano za buri Munyarwanda na buri kigo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko binadufasha mu mibanire n’imikoranire myiza n’abaturage. Bibereka ko tutari abantu b’abacuruzi bagambiriye amafaranga gusa ahubwo ko no mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza yabo dufatanya”.

Bizimana kandi yongeyeho ko Igihugu cya mbere y’imyaka 30 cyaranzwe n’urwango n’ivangura bikadindiza iterambere ry’abenegihugu ariko ko ubu nyuma ya Jenoside hari icyerekerezo cyiza mu ngeri nyinshi kandi gitanga icyizere cy’ahazaza.