Ruhango District,
Kinazi Road

+250 724 797 703

Ishingwa ry’Uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi (KINAZI CASSAVA PLANT) ryabaye igisubizo ku baturage baburaga isoko bagurishirizamo imyumbati, riba kandi n’igisubizo mu ruhare rw’ishoramari mu kongera imisoro yinjira mu gihugu, igira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Ifu y’Uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi imaze kuba ubukombe mu Rwanda no mu mahanga

Uruganda KCP/KINAZI CASSAVA PLANT ruherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, rwatashywe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, Paul Kagame tariki ya 16 Mata 2012.

Kinazi Cassava Plant itunganya ifu y’imyumbati yujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga

Uru ruganda rutunganya ifu y’imyumbati y’ubwiza buhebuje (High Quality Cassava Flour), ibikwa ikamara imyaka 2 igifite umwimerere kandi ikaba yujuje ubuziranenge mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo Imvaho Nshya yavuganaga n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda KINAZI CASSAVA PLANT Nsanzabaganwa Emile, yagaragaje ko yishimira kuba Leta y’u Rwanda yarafatanije na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambare (BRD), mu mushinga wo gushyiraho uruganda rwari rukenewe n’abaturage bahinga imyumbati.

Uru ruganda rwabaye  igisubizo kuko igihingwa k’imyumbati cyagize agaciro, abahinzi babona isoko n’igiciro kikuba inshuro zirenga 40.

Nsanzabaganwa avuga ko amafaranga Leta y’u Rwanda yashoye mu ruganda rwa KINAZI CASSAVA PLANT yaturutse mu misoro nka bumwe mu buryo bwiza bwo gucunga no kuyabyaza umusaruro.

NSANZABAGANWA Emile Umuyobozi Mukuru wa Kinazi Cassava Plant

Byatumye uyu mushinga ubyara indi misoro ndetse agirira umamaro abaturage bari bakeneye urwo ruganda, abakozi basora bariyongera ku bwo gukorana n’uru ruganda.

Inyungu ntabwo zigarukira aho gusa kuko ifu ya Kinazi igera ku baturage bose, ku buryo igiciro cyayo guhera tariki ya 1 Nzeri 2018 kizaba kiri hasi y’amafaranga y’u Rwanda 500.

Ifu ya Kinazi yoherezwa no mu bindi bihugu by’Afurika, Amerika, Canada, u Burayi  n’ahandi, bikaba bigaragaza ko imisoro ikoreshwa neza ikomeza kongera ubukungu bw’imbere mu gihugu.

Uruganda KINAZI CASSAVA PLANT rwishimira gukorana na RRA

Mu gihe Ikigo k’Imisoro n’amahoro (RRA) kishimira imyaka 20 kimaze kigiyeho, ubuyobozi bw’Uruganda rw’Imyumbati rwa Kinazi buvuga ko ari iby’agaciro gushimirwa kugira uruhare mu kubaka igihugu, cyane ko  ruri mu basora beza.

Ubuyobozi kandi bushima kuba ikigo cya RRA gikorana neza n’abasora mu bijyanye n’ubujyanama kugira ngo usora atagira kubangamirwa, kandi akomeze akore neza ibikorwa bye. Ikindi ni uburyo iyo hari itegeko rigiye gushyirwaho rifitanye isano n’imisoro ribanza rikaganirwaho binyuze mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), bikaba ari umwihariko w’u Rwanda kuko ahandi hari aho babona itegeko ribituye hejuru.

Nsanzabaganwa yavuze ko KINAZI CASSAVA PLANT iboneyeho gushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wumvise ibibazo by’abaturage, akabemerera uruganda rutunganya imyumbati kandi imvugo ikaba ingiro.

Yagize ati “Iyo u Rwanda ruza kugira ubuyobozi bwiza nibura guhera mu myaka 50 ishize ruba rwarateye intambwe irenze iyo turiho mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage, ndetse ari ntagereranywa muri byinshi muri Afurika”.

Yakomeje asaba Abanyarwanda kugira ubushishozi bahitamo ifu idashobora kubatera ikibazo yujuje ubuziranenge, imaze kwamamara mu mahanga kubera ubwiza bwayo kandi abahinzi bose mu gihugu ahahingwa imyumbati, uruganda ruzajya ruyibagurira ku giciro kiza.