Ruhango District,
Kinazi Road

+250 724 797 703

Uruganda rutunganya ifu y’imyumbati, Kinazi Cassava Plant, rwatangaje ko rwungutse miliyoni 84.5 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2020, bingana n’izamuka rya 150%, kubera ko mu gihe nk’icyo mu 2019 rwari rwahombye miliyoni 160 Frw.

Umwaka wa 2019 wasize Kinazi Cassava Plant ifite ibihombo by’arenga miliyoni 670 Frw byaturutse ku bibazo birimo imikorere mibi n’imicungire mibi y’umutungo warwo, imashini zishaje n’ibindi.

Abanyamigabane barwo aribo Agaciro Development Fund na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD, bafashe icyemezo cyo gukora impinduka mu buyobozi n’imikorere by’uruganda hajyamo abantu bashya.

Komite Nyobozi yose yarahinduwe, umuyobozi mukuru n’abashinzwe umutungo barahindurwa, bahabwa inshingano zo gukora amavugurura bashingiye ku byari byaragaragajwe n’abagenzuzi ba leta n’abigenga.

Umuyobozi mushya wa Kinazi Cassava Plant, Mbabazi Christian, mu kiganiro cyihariye na IGIHE yavuze ko igihembwe cya mbere cya 2020 cyerekanye umusaruro w’ayo mavugurura.

Yagize ati “Igihembwe cya mbere cya 2020 twavuga ko cyagenze neza ugereranyije n’icy’umwaka wabanje wa 2019. Muri rusange twakoze neza cyane kuko nk’ibyo twinjiza byiyongereyeho 61% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2019.”

Mu gihembwe cya mbere cya 2019 urwo ruganda rwari rwinjije miliyoni 358 Frw mu gihe muri uyu mwaka mu gihe nk’icyo hinjijwe miliyoni 576 Frw.

Mbabazi yavuze kandi ko kubera ayo mavugurura, inyungu rusange mu gihembwe cya mbere imaze kuva mu gihombo cya miliyoni 160 Frw ikagera ku nyungu ya miliyoni 84.5 Frw.

Ati “Kuba tumeze gutyo byinshi ni ayo mavugurura yabaye mu mikorere agenda neza tukaba twishimiye ko byatangiye gutanga umusaruro mu gihembwe cya mbere. Inyungu wavuga ko ari iya rusange yo yariyongereye cyane kuko yavuye mu gihombo cya miliyoni 160 Frw irazamuka igera kuri miliyoni 84.5 Frw aribyo bingana ninyongera ingana 150%.”

Mu biri gukorwa ngo uruganda rukomeze kuzamura urwunguko rwarwo harimo kurushaho gukorana n’abahinzi no kwakira umusaruro mwiza hakurikijwe ubuziranenge bwabo, gushakisha amasoko hanze, kwita ku mashini z’uruganda ngo zikore neza, gukomeza kuvugurura imikorere ya buri munsi, hakaba no gutunganya ifu yujuje ubuziranenge kandi ikenewe ku isi hose.

Mu mezi atandatu ya 2020 uru ruganda rwamaze kwishyura ibirarane birenga miliyoni 400 Frw rwari rubereyemo abahinzi, mbere y’amavugurura. Hakaba hari icyizere ko n’ibirarane bisigayemo nabyo bizishyurwa neza.

Kinazi Cassava Plant yizeye gukomeza kuzahura ubukungu bwayo mu mavugurura akomeje. Kuri ubu rugeze mu cyiciro cyo kuvugurura imashini z’uruganda ndetse hategerejwe ubugenzuzi bw’impuguke zizemeza uburyo rwavugururwa rwose.

Abanyamigane b’uruganda bamaze kwemera kuzafasha aya mavugurwa mu buryo bwose bushoboka harimo no gutanga amafaranga azakenerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *