Uruganda rutunganya ifu y’imyumbati, Kinazi Cassava Plant Ltd rwatangaje ko isoko ryarwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada rikomeje kuzamuka uko bwije n’uko bukeye, aho umwaka wa 2023 warangiye rucuruje toni 600 z’ifu, ndetse rukaba ruteganya kuzamura iri soko byibuze rukagera toni 2000 cyane ko Abanyarwanda n’abanyamahanga bayikenera bakomeje kwiyongera.
Kinazi Cassava Plant Ltd ni rumwe mu nganda zo mu Rwanda ziyemeje kurenga ibilometero 11.620 zijya gusabana n’abagera kuri 7000 bitabiriye Rwanda Day iri kubera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uretse kwifatanya n’Abanyarwanda kuganira ku mishinga migari yo kubaka igihugu, Rwanda Day ni umwanya mwiza kuri Kinazi Cassava Plant, wo guhura n’abakiliya bayo bishimira intambwe bamaze gutera ndetse banungurana ibitekerezo ku byo bagomba kongera.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi n’Iyamamazabikorwa muri Kinazi Cassava Plant, Ann Christin Ishimwe yavuze ko isoko ryabo rikomeje kwaguka kuko kugeza uyu munsi bafite ba rwiyemezamirimo 15 bageza ifu ku bakiliya babo bo muri Amerika ndetse na Canada.
Ishimwe yavuze ko kuri iyi nshuro bashaka kwagura iri soko toni 600 bohereza zikaba zarenga, agaragaza ko kuri ubu bari kumurika ifu yifashishwa mu gukora imigati.
Ati “Iyo fu ni yo twaje kwerekana mu imurikagurisha. Turashaka kuyereka inganda n’abandi bayikenera ariko tugakorana n’Abanyarwanda baba mu mahanga, ku buryo izo toni zagera no kuri 2000 cyangwa zikanarenga kuko turi no muri gahunda yo kwagura uruganda.”
Umuyobozi wa Nezeza Distributors, kimwe mu bigo bigemura ibicuruzwa bya Kinazi Cassava Plant muri Leta ya Kentucky witwa Hakizimana Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko kubera ubwinshi bw’ibicuruzwa uru ruganda rubagemurira, bakoresha imodoka zibigeza i Dar es Salaam, hanyuma ubwato bukabigeza ku Cyambu cya New York, aho bajya kubifata bakabigeza muri Leta ya Kentucky.
Ati “Bidutwara hagati y’iminsi 30 na 45. Bijyanye n’uko muri Leta ya Kentucky usanga habamo abimukira benshi barimo abo muri Afurika y’u Burasirazuba n’u Burengerazuba, usanga abo bantu bakunda ubugari cyane, ku buryo ababukenera biyongera umunsi ku wundi. Twizeye ko iyo ngano iziyongera cyane.”
Hakizimana yavuze ko bafite amakamyo abafasha kugeza ibi bicuruzwa ku babikeneye ku buryo usabye ifu ayibona mu minsi itatu cyangwa itanu bitewe n’ingano yasabye, usaba akifashisha ikoranabuhanga ku buryo akurikirana aho ibintu bye bigeze umunota ku wundi.
Agaragaza ko ari ibintu byoroshye cyane kuko baba bakorana n’amaduka atandukanye yo muri iki gice cy’uburasirazuba bwa Amerika, aho kugeza uyu munsi bakaba batanga toni ziri hagati ya 10 na 15 ku mwaka.
Kinazi Cassava Plant Ltd ni uruganda rutunganya ifu y’ubugari ruyikuye mu myumbati, rukaba ruherereye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.
Rwatangiye imirimo yarwo mu 2012, rugatunganya ifu igurishwa mu Rwanda ndetse no mu bihugu bitandukanye byaba ibyo mu Karere, Afurika no hakurya y’amazi magari.
Uru ruganda rumaze kwandika izina cyane ku bw’ifu y’imyumbati rukora, aho nko mu mahanga u Burayi buza imbere mu ho bafite isoko rinini, Amerika na Canada bigakurikira Australia ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bibigwa mu ntege.