Ubuyobozi bw’uruganda rwa Kinazi (Kinazi Cassava Plant) butangaza ko imirimo igenda neza nubwo hari gahunda ya Guma mu rugo kubera kwirinda COVID-19, kuko abahinzi bakomeje guhinga kandi ko umusaruro wabo ugera ku ruganda nk’uko bisanzwe.
Uruganda rwa Kinazi rwizeye kutazabura imyumbati rusya
Mu kiganiro umuyobozi w’urwo ruganda ruherereye mu Karere ka Ruhango, Mbabazi Christian, yagiranye na Kigali Today ku wa 23 Mata 2020, yavuze ko nta kibazo cy’umusaruro rufite ndetse ko n’abaguzi b’ifu rukora na bo bahari, ku buryo rufite gahunda yo kongera umusaruro warwo.
Mu gihe hari abavugaga ko urwo ruganda rutarimo kubona imyumbati ihagije, Mbabazi we avuga ko nta kibazo uruganda rufite cy’umusaruro nk’uko byigeze kubaho mbere.
Agira ati “Kubura imyumbati byabayeho mu gihe cyashize ubwo iyo muri kano gace yarwaraga kabore, ariko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) bahise bazana imbuto nshya nziza ku buryo ubu nta kibazo cy’umusaruro gihari. Uretse n’abahinzi ba hano, twatangiye gukorana n’abo mu Bugesera n’ahandi, umusaruro uraboneka uhagije”.
Avuga ko Guma mu rugo igitangira aribwo bahuye n’ikibazo kuko abaturage bari bataramenya amabwiriza bityo ntibajye mu mirima gusarura imyumbati, gusa ngo baje kumenya ko imirimo y’ubuhinzi yo itigeze ihagarikwa, none ubu ngo barakora nk’uko bisanzwe.
Icyakora avuga ko mu ntangiriro za Guma mu rugo bagize abaguzi benshi ku buryo ifu bagurisha yababanye nke bituma bahindura imikorere.
Ati “Abaguzi babaye benshi ugereranyije n’abasanzwe, twasabwe byinshi bituma twongera iminsi yo gukora, kuko mbere twakoraga iminsi itanu mu cyumweru duhita dutangira gukora itandatu mu cyumweru kugira ngo abakiriya bose tubahaze. Twebwe muri rusange nta ngaruka Coronavirus yatugizeho zikomeye”.
Icyakora urwo ruganda kugeza ubu ntiruragera ku musaruro w’ibyo rukora ijana ku ijana, ubu ngo ruri kuri 35%, aho rutunganya toni ziri hagati ya 10 na 15 z’ifu ku munsi, mu gihe ubushobozi bwarwo ari ugutunganya toni 30 ku munsi.
Kutagera ku 100/100 ngo biraterwa ahanini n’uko imashini zo mu ruganda zimaze gusaza ku buryo zikoreshejwe kurenza uko bakora zagira ikibazo, ngo bakaba bagiye kugira izo basimbura naho izindi zivugururwe. Ibyo ngo bizatuma umusaruro w’uruganda wiyongera ari yo mpamvu barimo gushaka amasoko menshi harimo n’ayo hanze.
Umuyobozi w’uruganda rwa Kinazi Mbabazi Christian, asaba abahinzi kongera umusaruro
Uwo muyobozi agaruka ku giciro cy’ifu ya Kinazi ku isoko ryo mu Rwanda, mu gihe bivugwa ko hari abacuruzi bakizamura bagahenda abaguzi.
Ati “Ubu igiciro cyo ku isoko ni amafaranga 750 ku kilo cy’ifu, aho kiri hejuru bitewe n’impamvu zinyuranye nticyagombye kurenza 800 kuko abarangura ku ruganda tubahera 700 ku kilo. Tumaze iminsi twumva ko hari abarenza icyo giciro bakagurisha ikilo ku 1000, ibyo si byo ari yo mpamvu ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi tugiye kubigenzura”.
Abahinzi barasabwa kongera umusaruro
Mbabazi avuga ko umusaruro wose w’abahinzi bawufata kandi ko babishyura neza ugereranyije n’aho mbere hakundaga kuzamo ibirarane, akabakangurira kongera umusaruro.
Ati “Ku kilo cy’imyumbati dusanzwe duha abahinzi amafaranga 85, ariko muri iyi minsi kubera ko twasabwaga ifu nyinshi, abahinzi turimo kubaha amafaranga 100 ku kilo kugira ngo bayizane ari myinshi bityo tubashe guhaza iryo soko. Abahinzi rero tubasaba gukomeza guhinga cyane, umusaruro wiyongere cyane kuko dufite na gahunda yo kuzamura ingano y’ibyo dukora”.
Uretse amasoko atandukanye yo mu Rwanda, urwo ruganda rucuruza umusaruro warwo no mu mahanga, haba mu bihugu bya Afurika, i Burayi no muri Amerika kandi ngo rwiteguye gukomeza kwagura amasoko mu bihugu bitandukanye byo ku isi.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, nibwo uruganda rwa Kinazi rwahawe icyemezo cyo gucururiza ifu yarwo ku masoko ya Amerika muri rusange, icyo cyemezo kikaba gitangwa n’ikigo ‘US Food and Drugs Administration.’ Iyo ngo yari inkuru nziza kuri rwo kuko isoko ryose ribonetse rigomba guhita rihabwa urwo ruganda.
Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio