Kigali-Rwanda KN 2 Avenue

 +250 788 300 435

 info@kcp.rw


Abakora pizza n’imigati bagiriwe inama yo kwifashisha ifu y’imyumbati ya Kinazi


Nta gushidikanya ko umukiliya wawe azagaruka kugura akuzaniye ishimwe nuramuka umuhaye pizza, capati cyangwa umugati ukoze mu ifarini ivanze n’ifu y’imyumbati ikorwa n’Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant (KCP).

Nyuma y’uko ifu y’uruganda rwa Kinazi iherutse guhabwa ibyangombwa byo gucururizwa ku isoko ryo muri Amerika, kuri ubu abahanga bavuga ko abakora imigati n’ibindi bikorwa mu ifarini badakwiye kwibagirwa gushyiramo 20% by’ifu y’imyumbati y’uruganda rwa Kinazi Cassava Plant.

Kuri ubu uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu ingana na toni 7200 ku mwaka, ishobora guhaza isoko ryo mu Rwanda ndetse rugasagurira n’amahanga, aho rufite ubushobozi bwo gutunganya ifu ingana na toni 10,950 zo kujyana ku isoko mpuzamahanga.

Uruganda rwa KCP rutunganya ifu y’imyumbati y’ubwiza buhebuje (High Quality Cassava Flour) ndetse ikaba iherutse guhabwa icyemezo cyo gucururiza iyi ku isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uru ruganda ruvuga ko nta mpamvu yuko abategura amafunguro y’abantu benshi nk’amashuri bakoresha amafu atujuje ubuziranenge, ngo ejo nibigira ingaruka babe batabona uwo babaza.

Uwakenera kurangura cyangwa kugura ifu y’imyumbati ya Kinazi bashobora kuyisanga mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango ku cyicaro cy’uru ruganda.

Iyi fu ya Kinazi ihendutse ku isoko ryo mu Rwanda wanayisanga mu isoko rya Nyarugenge riri mu Mujyi wa Kigali no mu maduka acuruza ibiribwa hose mu gihugu.

Ifu ya Kinazi imaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda n’abo mu mahanga

Publication Date: 31/01/2019